Kuri iki Cyumweru, Abakinnyi bahagarariye ibihugu byose byitabiriye Imikino ya Gisirikare ikomeje kubera muri Kenya, kuri iki Cyumweru basuye Icyanya cyororerwamo inyamaswa zitandukanye ‘’Animal Orphanage’’ kibarizwa muri Pariki Nasiyonali ya Kenya, iherereye mu karere ka Langata mu birometero 15 gusa uvuye mu murwa mukuru Nairobi, ndetse n’Ingoro y’Ubwami bwa Kenya yitwa ‘’Bomas of Kenya’’.
Abakinnyi ba APR FC nk’Ikipe yaje ahagarariye u Rwanda mu mupira w’amaguru, akaba ari bamwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo gusura ibyiza nyaburanga kuri iki Cyumweru dore ko wari umunsi w’ikiruhuko ku makipe yose.
Bakigera ku irembo rya Animal Orphanage, bakaba basobanuriwe amateka y’iki cyanya cyororerwano inyamaswa zitandukanye zirimo n’iz’inkazi, ndetse banerekwa ahanditse amazina y’Intwari z’abarindaga iki cyanya bakaza guhitanwa na ba rushimusi bari bafite umugambi mubisha wo gushimuta ibi byiza nyaburanga.



Iki cyanya kibungabunga inyamaswa z’ubwoko bwinshi butandukanye burimo iz’inkazi nk’intare, ingwe, isatura, inkura, impyisi, imbogo, ingona n’izindi. Hakaba habarizwamo n’izindi zisanzwe nk’inkende, ibitera, imbeba, imisambi, kasuku, impalage, ipusi n’izindi.
Nyuma yo kuva kuri Animal Orphanage, ubutembere bukaba bwakomereje mu ntera y’ibirometero bitatu gusa, bagana kuri ‘’Bomas of Kenya’’ ahahoze Ingoro y’Ubwami bwa Kenya.




Bakaba beretswe aho Umwami yararaga, aho yakiriraga abashyitsi, aho abagore be babaga, aho abahungu be babaga bakuze bashakiraga n’ahandi hakorerwaga mirimo itandukanye.
Ni inzu nyinshi za muviringo, zubakishijwe ibyatsi ndetse zihomeshejwe ibyondo, iyo winjiyemo uhura na mwikorezi hagati ifashe ishakaro, haba harangwa ubukonje bwinshi kuko ubushyuhe bw’izuba guhinguranya mu byatsi byakoreshejwe mu isakaro. Hasi harakurungiye kuko mu gihe cy’ubwami nta sima yari yagatangiye gukoreshwa.


Rutahizamu Nshuti Innocent waganiriye n’abanyamakuru ba APR FC, akaba ashima abateguye iki gikorwa atangaza ko kibashimishije cyane, dore ko bagize amahirwe yo kubona inyamaswa zimwe na zimwe batari bazi, atibagiwe mo gusura Ingoro y’Ubwami bwa Kenya. Avuga ko bigiye kubafasha mu myiteguro y’umukino uzakurikiraho ndetse n’irushanwa ryose muri rusange
Yagize ati: ‘’ Turashimira ababashije gutekereza iki gikorwa bakatujyana gusura inyamaswa kuko harimo izo tutari tuzi, nka njye nibwo bwa mbere nari mbonye intare, ingwe, impyisi n’izindi, ndetse tunasura n’ingoro y’ubwami bwa Kenya. Byadufashije kuruhuka mu mutwe mu gihe twari tumaze iminsi mu mikino. Biraza kongera umwuka mwiza mu ikipe, ku buryo byaduhesha kwitwara neza mu mikino ibiri iri imbere.
APR FC iharariye u Rwandaruri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu, ikaba yaherukaga gukina umukino wa kabiri muri iri rushwana kuwa Gatandatu ubwo yatsindaga Uburundi ibitego 3-0, yari yabonye umwanya wo kuruhuka ndetse no kwihera amaso ibyiza bitatse Kenya, izakora imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yitegura guhura na Tanzania mu mukino wa gatatu kuri uyu wa kabiri kuri Kasarani Nationa Stadium. Iramutse itsinze uyu mukino bikazayihesha amahirwe menshi yo kwegukana igikombe, kuko byayisaba kunganya gusa na Kenya bazahura ku itariki ya 23 Kanama 2019.


