Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bwaganiriye n’abahagarariye abafana ndetse n’abakinnyi bongera kwibukiranya intego n’icyerekezo by’ikipe y’ingabo z’igihugu ifite. Ni mu nama yabaye kuri iki Cyumweru tariki 08 Kanama yari iyobowe n’umuyobozi mukuru w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga ari hamwe n’umuyobozi wungirije Brig Gen Bayingana Firmin n’abakozi b’ikipe mu byiciro byose guhera kubabarizwa muri APR Football Academy kugeza ku bari mu ikipe nkuru.
Ni inama kandi yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko abantu bose babanje gupimwa. Umuyobozi w’ikipe Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye ashimira abitabiriye inama anaboneraho kubabwira ibyingenzi bigiye kuganirwaho mu nama.
Yagize ati: “ndagira ngo mbanze nshimire cyane buri wese witabiriye iyi nama, ikindi ndagira ngo tuganire ku ngingo zitandukanye harimo kumenyana, intego za APR FC zitandukanye nyuma turaza kuganira n’abaje bahagarariye abakunzi ba APR FC ku bijyanye n’imishinga irambye y’ikipe.”
Nyuma yo guha kaze abitabariye inama, umuyobozi yaboneyeho mwanya wo kwerekana abayobozi bashya bongewe mu ikipe ahera kuri Brig Gen Bayingana Firmin umuyobozi wungirije wa APR FC, umunyamabanga Michel Masabo, umubitsi Lt Col Rutebuka Emmanuel, ushinzwe abakinnyi Maj Guillaume Rutayisire, abakozi bose ba APR FC mu byiciro byose ndetse n’abakinnyi bose muri rusange
Lt Gen Mubarakh Muganga yakomeje avuga ku ntego za APR FC, yagize ati” Icyambere ni ugushaka abakinnyi beza bagahabwa ibikenewe byose ariko intego nyamukuru ni intsinzi ariko itagarukira hano mu Rwanda cyane ko ikipe ntacyo iba itakoze, iba yatanze ibikenewe byose rero turabasaba gukora ibishoboka byose mukagera kure hashoboka cyane ko abanyarwanda bashoboye kandi ko tubafitiye ikizere indi ntego ni ukurera ikipe y’igihugu ikindi mukaba intangarugero mu myufatire aho muri hose kuko APR ikintu cyambere ishyira imbere ari imyifatire(discipline).”
Umuyobozi wungirije wa APR FC nawe yafashe umwanya nawe yunga mu rya Lt Gen Mubarakh Muganga nawe abwira abakinnyi ko intego ari ugutsinda buri mukino yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze uko byagenda kose kuko ngo ubuyobozi bubashyigikiye, kandi bakaba banababonamo ubushobozi bwo kubikora gusa abibutsa ko icyatuma babigeraho ari imyifatire(discipline) igomba kubaranga aho bari hose.
Habayeho guha umwanya abaje bahagarariye abakunzi ba APR FC bakagira ibyo bisabira abakinnyi buri uwagize icyo avuga yashimiye abakinnyi uko bitwaye umwaka ushize kuko begukanye igikombe cya shampiyona ariko banabasaba kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League.
Jacques Tuyisenge wavuze mu izina ry’abakinnyi bose, yabanje gusaba imbabazi abayobozi ‘abakunzi ba APR FC kuba umwaka ushize batarabashije kugera ku ntego bari bihaye avuga ko we n’abakinnyi babizeza ko bazakora ibishoboka uyu mwaka bakitwara neza asoza abasaba gukomeza kubashyigikira.
Nyuma y’ibyo biganiro umuyobozi yasabye abakinnyi kubaha umwanya baganira n’abafana ba APR FC baganira ku mishinga irambye bamwe mu bakunzi b’iyi kipe basabye ko bakorera ikipe bakunda abayobozi babizeza ko bagiye kunononsora neza iyo mishinga bakazahura nabo nyuma bagafata umwanzuro
Umuyobozi yasoje inama ashimira buri wese witabiriye inama abasaba gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda Covid 19 asaba abatarikingiza kujyayo kandi bagakangurira n’abagenzi babo kwirinda ababwira ko ariyo nzira yo gutsinda iki cyorezo abantu bose bakazagaruka muri sitade.
Amafoto yaranze iki gikorwa











