Kuri uyu wa gatandatu abatoza bashya b’ikipe ya APR FC bakoresheje imyitozo ya mbere mu Ikipe y’Ingabo z’igihugu nyuma yo kwerekanwa ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.
Aba banya-Maroc Mohammed Adil Erradi Umutoza mukuru ndetse n’Umwunguruje Bekraoui Nabiyl ndetse n’Uw’abanyezamu Mugabo Alex bakoresheje ikipe y’abakinnyi 24 ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi, imyitozo yamaze amasaha atatu.


Imyitozo y’uyu munsi ikaba yari yiganjemo guhererekanya umupira ndetse n’igarurira ingufu abakinnyi nyuma y’uko bari bamaze ibyumweru bibiri mu kirihuko nyuma y’imikino ya Cecafa Kagame Cup 2019.
Aganira n’Umunyamakuru wa APR FC, Manzi Thierry akaba yadutangarije ko bashimishijwe no gukorana n’abatoza bashya kuko biabitezeho kuzazamura urwego rwabo.

”Ni byiza cyane kuba dutangiranye n’abatoza bashya mbere y’uko Shampiyona itangira, kuri twe nk’abakinnyi bizadufasha guhuza no gushyira mu bikorwa ibyo batwigisha. Twizera neza ko bizanadufasha gutanga umusaruro mwiza.
Ikipe ya APR FC ikaba izahaguruka ku itariki ya 11 Kanama yerekeza mu gihugu cya Kenya mu Mikino ya gisirikare izamara ibyumweru bibiri.














