E-mail: administration@aprfc.rw

Abatoza b’abanyezamu ba APR FC batangaje byinshi bashimye kuri Ishimwe Jean Pierre wazamuwe

Tariki ya 19 Nyakanga nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yatangarije itangazamakuru abakinnyi batanu yongeye mu ikipe bazayifasha mu mwaka wa shampiyona wa 2020-21, muri aya mazina harimo umunyezamu Ishimwe Jean Pierre w’imyaka 18 gusa.

Izina ry’uyu munyezamu wakiniraga Intare FC yari amazemo imyaka ibiri gusa ntiryahise rimenywa na benshi, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru twaganiriye n’abatoza b’abanyzamu ba APR FC maze badutangariza byinshi haba k’ukuntu bavumbuye impano y’uyu musore ukiri muto ndetse n’umwihariko watumye bamuhitamo mu bandi benshi bakurikiranye.

Umwarimu w’abanyezamu Haji Hassan Taieb yakunze cyane imikinire ya Ishimwe Jean Pierre

Umwarimu w’abatoza b’abanyezamu akaba n’impuguke mu gutoza abanyezamu Haji Hassan Taieb yadutangarije ko uyu musore bamubonye mu mukino w’igikombe cy’amahoro Rayon Sports yakinaga na Intare FC maze bafata icyemezo cyo kuba bamwinjiza mu ikipe.

Yagize ati: ”Hari mu mwaka ushize mu mukino w’igikombe cy’amahoro wahuje Rayon Sports na Intare FC nibwo twavumbuye impano iri muri uyu munyezamu mwiza ukiri muto, twari twicaranye njyewe, Mugabo Alex n’umutoza mukuru tubona Jean Pierre ari umunyezamu wigirira icyizere, ufata umupira yihuse kandi akawukomeza, azi no gukinisha ibirenge. Twagerageje kumushaka umwaka ushize ariko ntibyakunze kubera ko yari afite amasomo menshi ntiyari kubona umwanya uhagije wo gukora imyitozo ariko uyu mwaka arahari kandi twishimiye gukorana nawe.”

”Aracyari muto ku myaka 18 kandi afite impano itangaje, twatije Fiacre kugira ngo agende azakore cyane azagaruke yarazamuye urwego azasange uyu nawe ari ku rwego rwiza maze tuzagire abanyezamu beza mu gihe kiri imbere.”

Haji Hassan yatangaje ko umwihariko wa Jean Pierre harimo gufata umupira vuba kandi akawukomeza ndetse no kuyobora umukino.

Yakomeje agira ati: ”Aracyari muto kandi yumva vuba, afata umupira akawukomeza kandi vuba cyane, afite imbaraga mu maboko kandi ashoboye kuyobora umukino. Hari byinshi tugiye kumwongerera kuko ntabwo yigeze abona imyitozo myinshi yihariye y’abanyezamu nibyo tugiye kumwongerera rero ndabizeza ntashidikanya ko agiye kuzamura urwego kuko akiri umwana muto.”

Abatoza ba APR FC bashimye imikinire ya Ishimwe Jean Pierre

Umutoza w’abanyezamu ba APR FC, Mugabo Alex we yaduhishuriye ko ari we wamutoranyije mu ikipe y’igihugu ndetse ko bafatiye hamwe nk’abatoza ba APR FC umwanzuro wo kumuzamura.

”Jean Pierre ni umwana nzi cyane kuko ni njye wabashije kumuhitamo mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 igihe twari tugiye gukina amarushanwa ya CECAFA muri Tanzania, nabonye afite impano, yumva vuba agakora ibyo umutoza amweretse. Tukiva muri Tanzania abatoza twaraganiriye mbabwira ko ari umwana wabashije kuzamura urwego mu cyumweru kimwe twari tumaranye nyuma y’aho baje bifuza kuzamura impano z’abana bari mu ishuri ryacu ry’umupira w’amaguru biba ngombwa ko umutoza mukuru ajyana nanjye n’umwarimu wanjye Haji tujya kureba umukino umwe bakinaga na Rayon Sports, umwana agirirwa amahirwe arakina bamubonamo impano niko kumbaza mbabwira ko ari umwana natoje muzi neza kandi ko tumuzanye mu ikipe hari byinshi twamufasha kubera imitoreze mishyashya turi kwiga y’abanyezamu.”

”Tugiye gukomeza tumufashe nk’uko twamugiriye icyizere akaza agakurikira kugira ngo dukomeze tumuzamurire urwego.”

Umutoza Mugabo Alex ni umwe mu bagize uruhare mu izamurwa rya Ishimwe Jean Pierre
Ishimwe yabengutswe n’abatoza ba APR FC nyuma yo kwitwara neza mu mukino wahuje Intare FC na Rayon Sports

Umutoza Mugabo Alex yakomeje atubwira ko urwego rw’abanyezamu ba APR FC ruhagaze neza kandi ko ruri gukora cyane ku buryo umwaka utaha ruzafasha cyane ikipe y’ingabo z’igihugu kugera ku ntego zayo.

Yagize ati: ”Turi kwiyubaka, niba tuzanye uriya mwana ni uko hari icyo twamubonyemo, twabonye ko hari ibyo tugomba kumuha. Azi neza ikipe yinjiyemo, ni ikipe ikomeye irwanira ibikombe, ifite intego y’aho ishaka kugera muri CAF Champions league, icyo tugiye gukora ni ugukora cyane kugira ngo nk’uko umwaka ushize umunyezamu wacu yitwaye neza nawe muri iki gihe azi ko hari ibindi bidutegereje, izamu ryacu twifitiye icyizere y’uko hari ibyiza tuzageraho mu ntego zacu dufite.”

Abatoza uko ari batatu bakurikiranye umukino Ishimwe yitwayemo neza bahitamo kumuzana muri APR FC
Ku myaka 18 gusa Ishimwe Jean Pierre yazamuwe muri APR FC akuwe mu Intare FC
Ntwari Fiacre yatijwe muri Marines FC ngo azamure urwego

Ishimwe Jean Pierre yazamuwe muri APR FC akuwe mu Intare asimbura Ntwari Fiacre watijwe muri Marines FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published.