Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Nshuti Innocent atangaza ko ikipe y’igihugu ifite ubushake bwo utsinda umukino wa gatatu w’itsinda ndetse ko ikwiye gushyigikirwa kugira ngo itere intambwe yerekeza muri 1/4 cya CHAN 2020.
Nshuti Innocent w’imyaka 22 yabitangaje mu kiganiro kigufi yagiranye na APR FC Website, asobanura aho Amavubi yaciye ndetse n’uburyo akomeje kwitwara bitanga icyizere ko azatsinda umukino wa gatatu na Togo.
Yagize ati: ”Ndabona Amavubi ari bwitware neza imbere ya Togo kuko icyizere barakiduhaye, imikino ibiri ishize bayitwayemo neza kandi cyane, usibye ko wenda habuze amahirwe ariko ibindi byari bimeze neza, guhera mu izamu ba myugariro bari gukora akazi keza cyane, abo hagati n’imbere baremye uburyo bwinshi bwo gushaka ibitego ariko kubw’amahirwe make ntibyakunda.”
”Abagande ni ikipe itari nto, Maroc nayo yegukanye irushanwa ry’ubushize, abasore bacu barabizi ko uko bari bwitware kuri Togo ari byo biri butume dukomeza, mbafitiye icyizere kubw’ibyo berekanye tubashyigikire tubabe inyuma baraza kwitwara neza cyane.”
Amavubi yerekanye urwego rwiza.
Nshuti yagize ati: ”Amavubi yerekanye ko ari ku rwego rwiza kuko Togo yatsinzwe na Maroc, Maroc twaranganyije kandi natwe twarayisatiriye twakabaye twarayibonyemo nibura ibitego bibiri ariko kubw’amahirwe make ntibyakunda. Icyizere cyanjye ni aho gihera.”
”Abakinnyi bafite imbaraga n’ubushake bwo kwitangira igihugu, gutsinda barabishaka byose bimeze neza, mu busatirizi bashyiramo imbaraga nyinshi, amashoti ya kure barayatera, Tuyisenge, Savio na bagenzi babo imbere bari kwitwara neza ni amahirwe make gusa.”
Yakomeje agira ati: ”Ku bwanjye na Byiringiro Lague arahari nk’umukinnyi wakora ikinyuranyo, ni umukinnyi mwiza ucenga, ugumana umupira wihuta areba izamu, yatsinda igitego, yakoresha ikosa ku munota wose, yatanga umupira wavamo igitego. Naho ikipe ntacyo dukwiye kuyiveba baratanga ibyo bafite byose kugira ngo tuzamure ibendera twese nk’abanyarwanda. Tubagirire icyizere baraza gutsinda Togo dukomeze muri 1/4.”
Rutahizamu Nshuti Innocent yatsindiye APR FC ibitego bitanu mu mwaka ushize w’imikino, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi mu mwaka wa 2017 ndetse yari mu bakinnyi baserukiye u Rwanda muri CHAN 2018 muri Maroc.