E-mail: administration@aprfc.rw

Abana b’Abanyarwanda barashoboye, Adil ntampamvu twamwirukana: Lt Gen Mubarakh Muganga

 

Nyuma y’umukino wahuje APR FC na Etoile du Sahel Umuyobozi wa APR FC yavuze ko abana b’Abanyarwanda bashoboye kandi ko umutoza Adil nta mpamvu bamwirukana ibyo yabitangaje nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yanganyijemo na Etoile du sahel.

Yagize ati” Mwabibibonye ko abana b’Abanyarwanda bashoboye, baratanga ikizere urebye aho barererwa ukareba n’ikipe twahuye nayo ifite abakinnyi bakuru bakora amakosa mu kibuga ukareba n’abacu biratandukanye, niba ubona abakinnyi bakuze baterana ingumi mu kibuga ariko abakinnyi bacu ntawagerageje kwihorera kubera ko bafite uko bitwara, ikipe yakinnye irananirwa babonye byanze bashaka guteza imvururu ariko abasore berekanye ko bafite umuco bafite n’uko batojwe.”

Abana b’Abanyarwanda barashoboye

Umuyobozi wa APR FC kandi yanasobanuye impamvu yatumye abakinnyi bitwara neza kuri uyu mukino aho yavuze ko byatewe n’impanuro babahaye mbere y’umukino.

Yagize ati” Nta kindi twaberetse ko abana b’Abanyarwanda bashoboye, kubyemeza buri muntu rero twababwiye ko aribo bagomba kubibereka bakora ibikwiye bakurikiza amabwiriza y’umutoza na bagenzi be bakerekana ko byose bishoboka ,ibintu byose bigendana n’ibihembo kandi twababwiye ko kure hose bagera ibihembo bivamo ni ibyabo barabizi, icyo dukeneye n’ibyishimo nk’Abanyarwanda bakunda umupira muri rusange.

Lt Gen Mubarakh Muganga yaboneyeho gusubiza abibwiraga ko umutoza Adil yazamburwa akazi ke kubera ibyangombwa, Umuyobozi yavuze ko ikingenzi ari umusaruro uva mu kazi ke cyane ko ikibazo afite atariwe we wenyine ugifite muri Afurika.

yagize ati” Umutoza ikibazo afite, nicyo kibazo umutoza wa simba afite umutoza wa AS Far Rabat nawe aragifite bafite ibyangombwa byo kumugabane w’uburayi natwe afurika tukagira ibyangombwa byacu, kuba rero batarabihuza ntibyambura umutoza impapuro afite kandi twebwe izo afite twumva zihagije, kandi nabwo nuko haje iki cyorezo cya Covid19 yari yarahawe uburyo bwo gufashwa kubona izo mpapuro kugira ngo akomeze adukorere akazi mubushobozi bwe n’impapuro byose bigaragarira mu kibuga, umuntu antsinze inshuro ebyiri atwaye shampiyona ebyiri adatsinzwe niyo yaba adafite urupapuro na rumwe uwo muntu namugumana kurusha ufite impapuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.