E-mail: administration@aprfc.rw

ABAKUNZI BA APR F.C BARASHIMIRWA URUHARE RWABO MU KWISUBIZA UMWANYA W’ICYUBAHIRO

Ubuyobozi bwa APR F.C burashimira abakunzi bayo nyuma yo gukora itandukaniro bagashyigikira ikipe yabo bafana kuva mbere y’ifirimbi itangiza umukino kugeza urangiye, ibintu byatanze umusaruro watumye iyi kipe y’ingabo yisubiza umwanya wayo w’icyubahiro.Hashize iminsi 17 y’imikino ya shampiyona APR F.C itangiye urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2022 – 2023.

Kuva ku munsi wa mbere, abakunzi ba APR F.C nti bahwemye kuyishyigikira n’ubwo haje kuzamo kidobya, bigatuma bamwe bacika intege, abandi bakadohoka mu buryo bw’imifanire.

Aho bamariye kumva neza impanuro z’abayobozi babo n’aba APR F.C muri rusange, bafashe umwanzuro wo kwiminjiramo agafu, bagarukana imbaraga n’imbaduko, none barafana kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.

Ubuyobozi bwa APR F.C burabashimira rero kuba barabaye abadacogora n’aho badohotse bakagaruka bwangu none bakaba baragize uruhare runini mu gutuma iyi kipe y’ingabo itsinda imikino yari ikeneye kugirango yisubize umwanya wayo wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Ingabo mu bigaragaje cyane ubwo APR F.C yatsindaga Kiyovu Sports

Ibya vuba abakunzi ba APR F.C bashimirwa ni imyitwarire n’imifanire yabo ubwo ikipe yabo yakiraga Mukura VS&L kuri stade ya Bugesera ku munsi wa 16 wa shampiyona, umukino ukarangira bawutsinze igitego 1-0.

Ibyo kandi babisubiyemo ndetse barenzaho ubwo APR F.C yakirwaga na Kiyovu Sports kuri stade ya Muhanga ku munsi wa 17 wa shampiyona, maze na bwo birangira batsinze ibitego 3-2, igitego cya gatatu abakinnyi bakaba barahise banagitura abafana by’umwihariko.

Icyakora ngo Imbaraga z’abakunzi n’abafana ziracyakenewe kuko hakiri urugendo rurerure kugirango intego y’uyu mwaka igerweho n’ubwo icyizere ari cyose.

Kugeza ubu shampiyona iracyabura imikino myinshi ngo hagire uwegukana igikombe, abakunzi ba APR F.C bakaba bagifite umukoro wo gushikama bagahagarara bwuma mu ngamba, bagashyigikira ikipe yabo, dore ko imbaraga bagaragariza abakinnyi igihe bafana zibongerera umurava bigatuma bitwara neza mu kibuga.

Kugeza ubu APR F.C nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports yahise yisubiza umwanya wayo wa mbere, ikaba igomba gusubira mu kibuga yakirwa n’ikipe ya Sunrise F.C yo mu Karere ka Nyagatare mu mukino w’umunsi wa 18, nyuma y’uwo mukino ikazahita yakira Rayon Sports kuri stade ya Huye mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.

Abafana gushyigikira APR F.C bibongerera morale