E-mail: administration@aprfc.rw

Abakinnyi batandatu bavuye mu Mavubi bapimwe COVID-19 mbere yo gusubira mu mwiherero

Abakinnyi batandatu ba APR FC bavuye mu ikipe y’igihugu Amavubi yanganyije 0-0 na Cape-Vert mu mukino wa kane wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CAN 2022, bapimwe icyorezo cya COVID-19 mbere yo kugaruka mu mwiherero i Shyorongi.

Ni igikorwa cyabereye ku bitaro bya gisirikare i Kanombe kuri uyu wa Gatatu saa yine za mu gitondo, nyuma yo kubona ibisubizo by’ibipimo ejo kuwa Kane, bazahita bagaruka kwitegura umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league uzahuza ikipe y’ingabo z’igihugu na Gor Mahia tariki ya 28 Ugushyingo saa cyenda z’igicamunsi kuri Stade ya Kigali.

Aba bakinnyi uko ari batandatu ni myugariro Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel, hari kandi Manishimwe Djabel ukina hagati ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques.

Bikaba biteganyijwe ko bazasanga bagenzi babo mu mwiherero i Shyorongi ejo mu gitondo maze ku gicamunsi saa cyenda zuzuye ikipe y’ingabo z’igihugu ikine na Bugesera FC umukino wa cyenda wa gicuti kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.