E-mail: administration@aprfc.rw

Abakinnyi ba APR FC batangiye imyitozo mu Amavubi U23 yitegura Mali

Abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, batangiye imyitozo nyuma yo kwitabira ubutumire muri iyi kipe y’igihugu yitegura kuzakina na Mali mu mikino ibiri y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023.

N’ubwo ikipe y’Igihugu imaze iminsi itandatu i Huye mu myitozo, ntiyari ifite abakinnyi batandatu b’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC batinze kwitabira umwiherero kubera umukino w’ikirarane wa Shampiyona bari bafitanye na Police FC ku wa Mbere.

Niyigena Clement usanzwe ari Kapiteni w’Amavubi U-23, Nshimiyimana Yunussu, Ishimwe Anicet, Niyonshuti Hakim n’abanyezamu Mutabaruka Alexandre na Ishimwe Jean Pierre, bose bakoranye na bo bamaze gusanga abandi ndetse bakora imyitozo kuri uyu wa Gatatu.

Tubibutse ko umukino ubanza uzabera kuri Stade ya Huye ku wa Gatandatu saa Cyenda mu gihe uwo kwishyura uzabera i Bamako muri Mali tariki ya 29 Ukwakira 2022.