Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu mikino yo gushakisha itike y’imikino y’igikombe cy’isi, umutoza yahamagaye abakinnyi batandukanye harimo n’abakinnyi ba APR FC.
Nyuma yo gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe, aba APR FC bahamagawe bakaba bahise bitabira ubutumire kugira ngo batangire bitegure uwo mukino.
Abakinnyi ba APR FC bahamagawe harimo myugariro Omborenga Fitina, Manishimwe Djabel, kapiteni wa APR FC Jacques Tuyisenge ndetse na rutahizamu Mugunda Yves.
Abakinnyi basigaye batahamagawe mu ikipe y’igihugu bakaba bakomeje imyitozo aho kuri uyu wa Kane bari bukore kabiri nk’ibisanzwe