E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yahagaritse umuvugizi w’abafana bayo kubera amakosa yumvikanywemo

Kuri iki Cyumweru Tariki 26 Mutarama, ikipe y’ ingabo z’ igihugu yafashe icyemezo cyo guhagarika uwari umuvugizi w’abafana bayo Bwana Emile Kalinda, nyuma y’ubutumwa bwagiye bukwirakwira yoherereje (mugenzi we wo mu yindi kipe) ku mbuga nkoranyambaga (Whatsapp) yanditse bugaragaramo amagambo atari meza kandi APR FC itakwihanganira.

Usibye guhagarikwa ku mwanya w’umuvugizi w’abafana, ubuyobozi bwa APR FC kandi bukaba buhagaritse bwana Emile Kalinda no kutazongera kugaragara kuri Stade mu irushanwa ry’ubutwari 2020, ryatangiye ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu Tariki 25 Mutarama kugeza rirangiye ku Itariki ya 01 Gashyantare.

Ubuyobozi bwa APR FC buboneyeho no kongera kwibutsa abafana ba APR FC bose ko badakwiye guteshuka na gato ku nshingano zo kurangwa n’ikinyabupfura. Ubuyobozi bukomeza kandi butangaza ko butazigera bwihanganira umufana wa APR FC uwo ari we wese uzagaragaraho imyitwarire itari myiza.

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwisegura ku mvugo ya Emile Kalinda k’uwo ari we wese yaba yarakomerekeje. Nyuma yo guhagarika Emile, ubuyobozi bwa APR FC bukaba buzabamenyesha vuba aha umuvugizi mushya w’abafana bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.