Itsinda ry’abafana ba APR FC ryitwa ‘Fan Club APR FC Zone 1’ ryakoresheje ibiroro ryishimira imyaka 22 rimaze rishinzwe ndetse ndetse banerekana ibikombe batwaye muri iyo myaka. Ni ibirori byabaye ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 bibera mu karere ka Kamonyi muri Chriss Hotel ku Ruyenzi.
Ni ibirori byatangiye i saa cyenda z’amanywa (15:00′), Cyiza Yves wari umusangiza w’amagambo (MC) afasha abagize iri tsinda rinini ry’abafana bakurikiranye ibi birori bibukiranya ibigwi n’amateka by’iyi ‘Fan Club’ yashinzwe mu mwaka w’ 1997 biyigira ‘Fan Club’ nkuru kurusha izindi zose zibarizwa mu Rwanda.
Ibi birori kandi byitabiriwe n’umunyamabanga mukuru wa APR FC Lt.Col Sekaramba Slyvestre ari nawe wari umushyutsi mukuru, akaba yibukije abafana ko bagomba gushyira hamwe bagatera ingabo mu bitugu ikipe ya APR FC bakunda, ndetse bagafatanya n’abandi guteza imbere ruhago nyarwanda muri rusange.
Umunyamabanga wa APR FC Lt. Col Sekaramba yanavuze ko bishimishije kuba APR FC ifite amatsinda y’abafana ati “Ntiwabyina ngo unikomere amashyi, iyo abakinnyi bumva bafite abantu babashyigikira ari abafana bacu ni ibintu bibashimisha cyane kandi bibatera imbaraga” asoza abasaba ngo bizahoreho bikwire igihugu cyose
Rwabuhungu Dani uyobora iyi Fan Club we yavuze ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 bamaze bijyana no kureba ibyo bagezeho ndetse no kwiha intego y’ibyo bazakora mu gihe kizaza bizarangwa n’udushya tuzatangirira mu mukino wa mbere APR FC izakina muri shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019-2020.
Usibye abafana ba APR FC, muri ibi birori kandi bya Fan Club Zone1 byari byitabiriwe n’abafana b’ayandi makipe ndetse nabo bakaba bahawe umwanya bagira icyo babwira abitabiriye ibyo birori.
Shabani Mohammed uyobora itsinda ry’abafana ba Kiyovu Sports ryitwa Green Bregade na we ari mu batumiwe kwitabira ibi birori aho yavuze ko itsinda ryabo ryigira byinshi kuri bakuru babo ‘APR FC Zone 1’ anashimangira ko Kiyovu Sports na APR FC bafitanye umubano uzira amakemwa.
Shabani yanasabye abafana ba APR FC kujya bihangana mu gihe ikipe yabo idafite umusaruro mwiza, ati “Bibaho ko ikipe ibura igikombe kubera ko iba iri kubaka gahunda z’ahazaza, ibyo ntibikabatere ikibazo no kwiheba kuko gutsindwa rimwe na rimwe ni kimwe mu biranga umupira w’amaguru.
Muri ibi birori herekanwe ibikombe bitatu ‘Fan Club APR FC Zone 1’ yatwaye mu myaka itandukanye ihembwa nk’itsinda ry’abafana ryitwaye neza, nyuma y’ibiganiro bitandukanye abitabiriye ibirori basangiye banacinya akadiho, byari bishimishije.