E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya mbere yakoreye i Nyagatare

Ku isaha y’isaa tanu n’iminota mirongo ine n’umunani (11H48) nibwo ikipe ya APR FC yari igize mu karere ka Nyagatare mu ntara y’uburasirazuba aho igiye gukomereza gahunda y’imyitozo.

APR FC yahagurutse i Kigali mu gitondo saa mbiri n’iminota mirongo itatu, igera i Nyagatare saa saita yerekeza kuri City Blue hotel ari naho igomba kumara iminsi itatu icumbitse. Dr Petrović n’abasore be bakiriwe neza cyane muri iyi hotel, ubu bakaba basoje imyitozo yabo ya mbere bakoreye muri aka karere ka Nyagatare.

Kuri iki gicamunsi ku isaha ya saa kumi, nibwo APR FC yari itangiye imyitozo yakorewe kuri hotel, dore ko iyi hotel inafite ibikoresho byinshi bitandukanye byifashishwa mu myitozo. Iyi myitozo ya APR FC, yibanze ku kurambura no kugorora ingingo, babanje kwirukankamo gacye no kwirambura, byakozwe mu minota 30 gusa, abakinnyi bahise bakomereze imyitozo mu byuma byongera imbaraga.

Nkuko tubikesha gahunda y’umutoza Dr Petrović, APR FC izakomeza imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Gatanu aho bazakora inshuro ebyiri, mu gitondo saa tatu(09H00) ndetse na nimugoroba saa kumi(16H00).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.